At a glance
- Closing date
- 30 November 2026 (20 days left)
- Where
- Kigali, Rwanda
- How to apply
- On jobinrwanda.com, where the employer takes applications.
OMEGA SIR LTD ni ikigo cy’abikorera cyimaze imyaka 12 gikorere ku isoko ry’u Rwanda. OMEGA SIR LTD ifite ikicaro mu mugi wa Kigali mu Karere ka Gasabo muri Centre ya ZINDIRO, hafi ya Rond Point utaragera ku ruganda rwa AZAM. OMEGA SIR LTD itanga serivisi zinyuranye zijyanye n’imishinga y’ubwubatsi (Execution of Construction Projects), Gusana amazu no kuyavugurura (Building Maintenance and Renovation), gukora no gusana amashanyarazi (Electricity), amazi yo mu mazu (Plumbing and Sanitary structures), imashini zitanga amashanyarazi (Generators), Ibyuma bizana ubukonjye cyangwa ubushyuhe mu mazu (Air conditioning), ibijyanye no gushyira inzira za murandasi mu mubiro (Networking), Ibijyanye nogukora Interior designs, Kwita ndetse no gukora ibijyanye no kwirinda inkongi mu mazu (Firefighting structures) ndetse nibijyanye no gusukura inyubako no gutunganya ubusitani (Cleaning and Landscaping).
OMEGA SIR LTD irifuza guha akazi abakozi b’abatekinisiye badahoraho (Freelance technicians) bujuje ibi bikurikira:
Kuba ari indakemwa mu mico no mumyifatire
Kuba afite impamyabumenyi y’ikiciro cy’amashuri y’imyuga yokurwego rw’amashuri yisumbuye (TVET Certificate Level 5) mu gukora no gusanza amashanyarazi (Electrical), ibijyanye nogukora amazi (Plumbing), Gusana moteur zitanga amashanyarazi (Generator Maintenance), Gusana no gukora ibyuma bitanga ubukonje (AC Installation and Maintenace), Gukora no gusana za kizinyamwoto (Maintenance and Installation of Firefighting systems),
Kuba yarakoze amahugurwa mu mubijyanye na serivisi za tekiniki mu bindi bigo bitandukanye byaba ari akarusho;
Kuba bafite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 3
Kuba baterengeje imyaka 30 y’amavuko;
Kuba ashobora kugera muri business centers n’imigi (City) biri mu Karere yifuza gukoreramo bidafashe igihe kirenze amasaha 2.
Abayifuza bujuje ibisabwa bakohereza ubusabe bwabo kuri email ya OMEGA SIR LTD ariyo omegasirltd@gmail.com bitarenze 30/11/2026. Ubusabe bwoherezwa bugizwe na dossier zikurikira:
CV yerekana umwirondo w’usaba akazi, amashuri yize, n’akazi yakoze mumyaka ya ishize, contacts z’abakoresha yakoranye n’abo, na Contacts z’abantu babiri bamuzi
Copy y’impamyabumenyi ndetse na Certificats z’amahugurwa yakoze niba zihari
Copy y’irangamuntu
Urwandiko rusaba akazi rwerekana Akarere usaba akazi yifuza gukoreramo
Bikorewe I Kigali kuwa 09/11/2026
Ubuyobozi bwa OMEGA SIR LTD
How to apply
Apply on Job in Rwanda with the Apply button on the advert: https://www.jobinrwanda.com/job/abakozi-babatekinisiye-badahoraho-freelance-technicians
Get applications like this ready in minutes.
Set up your search once. RezSync matches you to open roles like this one and writes a cover letter for each from your CV. Roles that take applications on jobinrwanda.com need one link from you; where employers take email applications, RezSync sends them for you.
More applications for less effort. Employers decide who they interview; RezSync does not guarantee a job.
Prefer to apply yourself? Apply on jobinrwanda.com