All jobs in Rwanda
Open role

Comptable /Accountant

Coopérative Minière Kababara-Gikingo (COMIKAGI) · Ruli

Coopérative Minière Kababara-Gikingo (COMIKAGI)RuliPosted 25 October 2026Apply by 5 November 2026

At a glance

Closing date
5 November 2026 (4 days left)
Where
Ruli, Rwanda
How to apply
On jobinrwanda.com, where the employer takes applications.
Similar roles
16 other open Accounting & Finance roles on the Rwanda board right now.

KOPERATIVE COMIKAGI

INTARA Y'AMAJYARUGURU

AKARERE KA GAKENKE

UMURENGE WA RULI

E-mail:comikagi2030@gmail.com

TEL: +250783419757/+250788391641

ITANGAZO RY'AKAZI

Ubuyobozi bwa COMIKAGI, Koperative ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y'Amajyaruguru, buramenyesha ababyifuza bose kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga akazi ku mwanya w'Umubaruramari wa Koperative COMIKAGI (Comptable /Accountant).

Ibisabwa ku bifuza gupiganira uyu mwanya:

✓ A0 mu ibaruramari, icungamutungo;

✔ Kuba afite nibura uburambe bw'imyaka itatu mu ibaruramari cyangwa ubugenzuzi

✓ Kuba azi neza SAGE 100; kumenya izindi Accounting Softwares ni akarusho;

✔ Kuba azi neza gukoresha Ms Office cyane cyane Ms Excel;

✓ Kuba atarigeze afungwa igihe kingana cyangwa kirenze amezi atandatu;

✓ Kuba ari inyangamugayo;

✓ Kuba ari Umunyarwanda;

✓ Kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda n'Icyongereza, kumenya Igifaransa ni akarusho.

Zimwe mu nshingano azaba ashinzwe:

✓ Abiyobowemo n'Ukuriye ibaruramari, ategura ingengo y'imari ya buri mwaka, hubahirizwa gahunda y'ibikorwa;

✓ Akurikirana buri gihe uko ingengo y'imari yubahirizwa, hagamijwe kunoza imicungire no koroshya igenzura ry'imikoreshereze y'imari yagenewe koperative COMIKAGI

✓ Ateganya akanahuza ibikorwa bifitanye isano n'imari,n' ibaruramari bya buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu na buri mwaka;

✓ Kugenzura raport y'umutungo buri kwezi, hagamijwe kwemeza ko ibikubiyemo biteguye neza kandi ko ari ukuri;

✔ Kugenzura imicungire y'abakozi hagamijwe kureba niba yubahiriza amategeko agenga imicungire y'abakozi ndetse n'amabwiriza ngenga mikorere;

✓ Kugira Inama Inama y'Ubuyobozi ku buryo bwiza bwo gukosora ibiba byagaragajwe muri raporo y'ubugenzi bwite;

✔ Kugira Inama Inama y'Ubuyobozi ku buryo bwiza bwo gukosora ibiba byagaragajwe muri raporo y'ubugenzi bwo hanze ya Koperative;

✓ Gukorana n'abagenzuzi bo hanze ya koperative igihe baje kugenzura COMIKAGI;

✓ Kuba umuhamya mu bikorwa by'ibarura ry'umutungo utimukanwa ndetse n'umutungo ubitse mu bubiko (stock);

✓ Gukora igenzura ryimbitse igihe risabwe n'Inama y'Ubuyobozi;

✓ Gutegura gahunda y'ibikorwa by'umwaka;

✓ Gutanga Raporo z'ubugenzuzi ku Nama y'Ubuyozozi;

✔ Gukora akandi kazi yasabwa n'Inama y'Ubuyobozi.

Amadosiye asaba akazi akubiyemo ibaruwa isaba akazi yandikiwe Perezida w'Inama y'Ubuyobozi wa COMIKAGI; Umwirondoro wuzuye "C.V" hariho n'abantu batatu bakuzi n'aho babarizwa; Fotokopi ya Diplome iriho umukono wa Notaire; Fotokopi y'Indangamuntu n'Icyemezo cy'umukoresha wa nyuma; ayo madosiye agomba kuba yatanzwe ku biro by'Ubuyobozi bwa Koperative COMIKAGI mu minsi y'akazi bitarenze tariki ya 05 Ugushyingo 2026 saa kumi n'imwe z'umugoroba 17h00).

N.B: Abazaba bujuje ibisabwa, nibo gusa bazahamagarwa bamenyeshwe umunsi wo gukora ikizamini cy❜akazi.

Bikorewe i Ruli, ku wa 23/10/2026

Umuyobozi wa Koperative COMIKAGI

KAYITESI Beatrice

How to apply

Apply on Job in Rwanda with the Apply button on the advert: https://www.jobinrwanda.com/job/comptable-accountant

Similar open roles

Get applications like this ready in minutes.

Set up your search once. RezSync matches you to open roles like this one and prepares a tailored CV and cover letter for each. Roles that take applications on jobinrwanda.com need one link from you; where employers take email applications, RezSync sends them for you.

More applications for less effort. Employers decide who they interview; RezSync does not guarantee a job.

Prefer to apply yourself? Apply on jobinrwanda.com